Ezekiel 34:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzagirana na bo Isezerano ry'amahoro, nzatsemba mu gihugu inyamaswa z'inkazi, kugira ngo bature mu butayu no mu mashyamba bafite umutekano.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzagirana na bo isezerano ry’amahoro, nzirukane inyamaswa z’inkazi mu gihugu. Bazatura mu butayu nta mpungenge, biryamire no mu mashyamba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzasezerana na zo isezerano ry'amahoro, inyamaswa z'inkazi nzazimara mu gihugu, maze zibere amahoro mu butayu kandi ziryamire mu bikumba byo mu mashyamba.