Ezekiel 34:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyamahanga ntibazongera kubashimuta, kandi inyamaswa z'inkazi ntizizongera kubarya ukundi. Bazigirira amahoro, nta muntu uzaba akibatera ubwoba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntibazongera ukundi kuba umunyago w’amahanga, n’inyamaswa zo mu gihugu ntizizongera kubarya bibaho, maze bazibereho mu ituze nta kibakanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntabwo zizongera kuba iminyago y'abanyamahanga, cyangwa gutanyagurwa n'inyamaswa zo mu gihugu, ahubwo zizibera amahoro ari nta wuzitera ubwoba.