Ezekiel 34:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, intama zanjye zose zarasahuwe kandi ziribwa n'inyamaswa bitewe no kubura abashumba. Mu by'ukuri abashumba banjye ntibazishakashatse, ahubwo biyitaho aho kuzitaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko amatungo yanjye yatejwe abashimusi, agahinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko nta mushumba afite, abashumba banjye ntibite ku matungo yanjye, bakiragira ubwabo aho kuragira amatungo yanjye;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n'ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye.