Ezekiel 35:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ko nzabitura ibihwanye n'uburakari n'ishyari mwagiriye Abisiraheli, ndetse n'urwango mwabangaga. Bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho, kubera igihano nguhaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — nzakugenzereza uko wabagenjereje, nkwiture uburakari n’ishyari wabagiriye, ubitewe n’urwango wari ubafitiye. Nzimenyekanisha mu gihugu cyawe igihe nzaba nguhana,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk'uko uburakari bwanjye buri, nguhoye ishyari wabagiriye ry'urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka.