Ezekiel 35:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko urupfu rubugarije kandi mutazarurokoka. Kuko mutirinze kwica, namwe urupfu ruzabakurikirana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera iyo mpamvu — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ndahiriye ko ngiye kukuvusha amaraso kandi akazagukurikirana, kuko wayakunze azakwibasira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni cyo gituma ndahira ko nzagutegekera kuvushwa amaraso, kandi azagukurikirana. Ni ko Umwami Uwiteka avuga, kuko utanze kuvusha amaraso, ni cyo gituma amaraso azagukurikirana.