Ezekiel 36:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“None rero ubwire Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ibyo ngiye gukora sinzabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo nubahirize izina ryanjye riziranenge mwasuzuguje mu mahanga mwatataniyemo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngaho rero, bwira umuryango wa Israheli uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo byose si mwe mbigirira, muryango wa Israheli, ahubwo ndagirira izina ryanjye ritagatifu mwandavurije mu mahanga mwajemo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw'izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo.