Ezekiel 36:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngiye kwerekana ubuziranenge bw'izina ryanjye rikomeye mwasuzuguje mu mahanga, bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho ningaragariza ubuziranenge bwanjye muri mwe. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirire mwandavurije muri ayo mahanga — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho, nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye, babyirebera n’amaso yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.