Ezekiel 36:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzibuka ingeso zanyu mbi n'ibibi mwakoze, mukorwe n'isoni kubera ibicumuro byanyu n'ibizira mwakoze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo rero, muzibuka ko mwari mwarayobye mugakora nabi, bibatere namwe ubwanyu kwizinukwa kubera amakosa yanyu n’amahano mwakoze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni bwo muzibuka ingeso zanyu mbi n'imigirire yanyu idatunganye, kandi n'ibibi byanyu n'ibizira byanyu bizabatera kwihinyura ubwanyu.