Ezekiel 36:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero mwa misozi ya Isiraheli mwe, nimwumve ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, n'ahantu hasigaye ari amatongo, n'imijyi yasahuwe igahinduka umusaka kandi amahanga ayikikije akayihindura urw'amenyo.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imisozi n’imirenge yanyu, hamwe n’imihora n’ibibaya, byahindutse amatongo, imigi ntigituwe kandi amahanga ayikikije yarayisahuye, ayihindura urw’amenyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ariko noneho mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, n'amatongo n'imidugudu yaretswe, iyabaye iyo kunyagwa no gushinyagurirwa, n'abasigaye bo mu mahanga ahakikije.