Ezekiel 36:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero hanurira igihugu cya Isiraheli, ubwire imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvugana uburakari, kubera ko amahanga yabakojeje isoni.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera iyo mpamvu rero, hanura ku byerekeye ubutaka bwa Israheli. Uzabwire imisozi n’imirenge, imihora n’ibibaya, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Mbitewe n’uburakari bungurumanamo, ndavuze nti ’Kubera ko mwatutswe n’amahanga,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye n'uburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni n'amahanga.