Ezekiel 36:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara ku misozi ya Isiraheli ibiti bizongera bimere amababi, kandi byere imbuto zo gutunga abantu banjye b'Abisiraheli bagiye kugaruka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwebwe rero, misozi ya Israheli, mugiye kugaba amashami maze murumbuke imbuto zigenewe umuryango wanjye Israheli, kuko uri hafi kugaruka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.