Ezekiel 37:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, ayo magufwa wabonye ashushanya Abisiraheli bose. Baravuga bati: ‘Amagufwa yacu yarumye, nta byiringiro tukigira, ibyacu byararangiye.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, ayo magufa ni umuryango wa Israheli wose. Ngabo baravuga bati ’Amagufa yacu yarumiranye, nta cyizere tugifite, turashize.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, ayo magufwa ni ay'ab'inzu ya Isirayeli yose. Dore baravuga bati ‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’