Ezekiel 37:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, fata inkoni maze wandikeho uti: ‘Ubwami bw'Abayuda’, ufate n'indi wandikeho uti: ‘Ubwami bw'Abisiraheli.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«None rero, mwana w’umuntu, fata akabaho maze wandikeho uti ’Yuda, n’Abayisraheli bahatuye.’ Ufate n’akandi wandikeho uti ’Yozefu (ari we Efurayimu), n’umuryango wose wa Israheli uhatuye.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko mwana w'umuntu, wishakire inkoni maze uyandikeho uti ‘Ni iya Yuda, n'iy'Abisirayeli bagenzi be.’ Maze ushake indi nkoni uyandikeho uti ‘Ni iya Yosefu, inkoni ya Efurayimu n'iy'inzu y'Abisirayeli bose bagenzi be.’