Ezekiel 37:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntibazongera kwihumanyisha ibigirwamana byabo biteye ishozi cyangwa ibicumuro byabo, nzabakiza ubuhemu bwose bangiriye kandi mbahumanure. Bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntibazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, ibiterashozi byabo ndetse n’ibicumuro byabo. Nzabakiza ubuhemu bagize, mbasukure bazabe umuryango wanjye, nanjye mbe Imana yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumuro byabo byose, ahubwo nzabarokorera mu buturo bwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze na bo bazabe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.