Ezekiel 38:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzatera ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli umeze nk'igihu kibuditse hejuru y'igihugu. Icyo gihe wowe Gogi, nzakohereza utere igihugu cyanjye kugira ngo amahanga amenye ko ndi Uhoraho, ubwo nzayagaragariza ubuziranenge bwanjye ari wowe nkoresheje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzaza gutera Israheli, umuryango wanjye, boshye igihu kibuditse hejuruy’ isi. Mu minsi y’imperuka nzakuzana utere igihugu cyanjye, bityo amahanga azakurizeho kumenya igihe nzagaragariza ubutungane bwanjye mu maso yabo, nifashishije wowe, Gogi.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
maze uzazamuka utere ubwoko bwanjye Isirayeli umeze nk'igicu gitwikiriye igihugu. Ku minsi y'imperuka nzatuma utera igihugu cyanjye kugira ngo amahanga akurizeho kumenya, igihe nziyerekanira muri wowe imbere yabo ko ndi Uwera, yewe Gogi we.