Ezekiel 38:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amafi n'inyoni n'inyamaswa zose n'ibikururuka hasi byose ndetse n'abantu bose bo ku isi, byose bizahindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izariduka, ahantu hose h'agacuri hazacika inkangu n'inkuta zose zizasenyuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo rero, amafi yo mu nyanja n’inyoni zo mu kirere, inyamaswa z’ishyamba n’izikururuka ku butaka zose, hamwe n’abantu bose bari ku isi, byose bizahinde umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izarindimuka, ibitare bihanamye bihinde umushyitsi, n’inkike zirunde hasi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
gituma amafi yo mu nyanja n'ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba n'ibyikurura bikururuka hasi byose, n'abantu bose bari ku isi bihindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izubikwa, ahacuramye hatenguke kandi inkike zose ziridukire hasi.