Ezekiel 38:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzateza Gogi ibyago impande zose, abantu be basubiranemo bicane. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo Gogi nzamuteza inkota ku misozi yanjye yose — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze bazasubiranemo baterane inkota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzahamagaza inkota yo kumutera imusange mu misozi yanjye yose, ni ko Umwami Uwiteka avuga, umuntu wese yuhire mwene se inkota.