Ezekiel 38:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'imyaka myinshi nzagutegeka gutera igihugu cya Isiraheli. Uzahasanga abantu bacitse ku icumu baturutse mu mahanga menshi bibereye mu mutekano. Uzatera imisozi ya Isiraheli yari imaze igihe kirekire ari nk'ubutayu, ariko ubu abahatuye bose bakaba bafite amahoro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’iminsi myinshi uzabona amabwiriza. Nihashira imyaka uzatera igihugu cya Israheli. Ku misozi yaho yamaze igihe kirekire yarabaye amatongo, uzahasanga abacitse ku icumu, bahateraniye bavuye mu bihugu byinshi bari baratataniyemo. Kuva aho batandukanyirijwe n’abo mu yindi miryango, bituriye mu mutekano.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iminsi myinshi nishira uzagendererwa, mu myaka y'iherezo uzaza mu gihugu cyari cyaramazwe n'inkota hanyuma kikagarurwa, kikababwamo n'ubwoko bwateranirijwe hamwe buvuye mu moko menshi, bukajya ku misozi ya Isirayeli yahoze ari amatongo, ariko bwazanywe buvanywe mu mahanga, kandi bazaba biraye bose uko bangana.