Ezekiel 39:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntibazongera gutashya inkwi cyangwa gutema ibiti mu ishyamba, kuko bazajya bacana izo ntwaro. Bazanyaga abahoze babanyaga kandi basahure ibintu by'ababasahuye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntibazasubira gutashya ukundi inkwi mu gasozi cyangwa se gutema ibiti mu mashyamba, kuko bazacana intwaro zabo. Bazasahura na bo ababasahuraga, na bo banyage ababatwaye ibyabo. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntabwo bazajya gusenya inkwi mu gasozi, cyangwa kugira izo batema mu ishyamba kuko bazacana intwaro, bagasahura ababasahuye, bakanyaga ababanyaze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.