Ezekiel 39:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Icyo gihe nzaha Gogi aho azahambwa mu gihugu cya Isiraheli mu kibaya cy'Abagenzi, iburasirazuba bw'ikiyaga cy'Umunyu. Ibyo bizatuma abantu badashobora kuhanyura. Gogi n'ingabo ze ni ho bazahambwa kandi hazitwa ‘Ikibaya cy'ingabo za Gogi’.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi nzaha Gogi aho azahambwa muri Israheli, ahantu hazwi cyane ho mu kibaya cy’Abagenzi mu burasirazuba bw’inyanja, bitume abagenzi batongera no kuhanyura. Bazahahamba Gogi n’imbaga ye yose, maze bazakurizeho kuhita: Ikibaya cya Hamoni‐Gogi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Uwo munsi nzaha Gogi aho guhambwa ho muri Isirayeli, ikibaya cy'abagenzi kiri aherekera iburasirazuba h'inyanja, bitume abagenzi batakihanyura. Aho ni ho bazahamba Gogi n'inteko ze zose, maze bahite ikibaya cya Hamoni Gogi.