Ezekiel 39:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bose bazitabira kubahamba, ibyo bizabahesha icyubahiro ku munsi nzaba nihesheje ikuzo. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatuye igihugu bose bazananizwa no kubahamba — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bizabaheshe icyubahiro ku munsi nzagaragarizaho ikuzo ryanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ukuri abantu bose bo mu gihugu bazabahamba, bizababera icyubahiro umunsi nzakuzwa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.