Ezekiel 39:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mu iherezo ry'ayo mezi arindwi, bazatoranya abantu bazenguruke igihugu bashaka imirambo itarahambwa kugira ngo bayihambe, maze bahumanure igihugu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hazashyirwaho abantu bashinzwe umurimo wo kuzenguruka igihugu, bahamba intumbi zizaba zasigaye zandagaye ku gasozi kugira ngo bahahumanure; bakazatangira gushakashaka izo ntumbi nyuma y’ayo mezi arindwi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bazatora abantu bo kujya babikora iteka, bagende igihugu bararuza intumbi z'abagenzi zasigaye ku gasozi kugira ngo bahatunganye, amezi arindwi nashira bajye gushakura izipfuritse.