Ezekiel 39:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hamagara ibisiga by'amoko yose n'inyamaswa z'amoko yose ubibwire uti: ‘Nimukorane muturutse impande zose, muze musangire igitambo nabateguriye. Ni igitambo gikomeye natambiye ku misozi ya Isiraheli. Muzarya inyama munywe n'amaraso,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, mwana w’umuntu, Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Bwira ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa z’ishyamba zose, uti ’Nimukorakorane, mwegerane muturutse impande zose, muze musangire igitambo gikomeye nturiye ku misozi ya Israheli, murye inyama kandi munywe n’amaraso.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ubwire ibisiga by'amoko yose n'inyamaswa zose zo mu ishyamba uti ‘Nimuteranire hamwe muze, mwikoranirize hamwe muturutse impande zose muze ku gitambo cyanjye mbatambiriye, igitambo gikomeye cyo ku misozi ya Isirayeli, kugira ngo murye inyama kandi munywe n'amaraso.