Ezekiel 39:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amahanga azamenya yuko Abisiraheli bajyanywe ho iminyago ku bw'ibicumuro byabo. Koko rero barampemukiye ndabatererana, mbagabiza abanzi babo kugira ngo bashirire ku rugamba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amahanga na yo azamenya ko umuryango wa Israheli wajyanywe bunyago kubera ko wancumuyeho, nkaba narabakinze uruhanga rwanjye kubera ko bampemukiye, bigatuma mbagabiza amaboko y’abanzi maze bose bagatsembwa n’inkota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi amahanga azamenya yuko ab'inzu ya Isirayeli bajyanywe ho imbohe bahowe ibicumuro byabo, kuko bancumuyeho bigatuma mbakuraho amaso nkabatanga mu maboko y'ababisha babo, bose bakicishwa inkota.