Ezekiel 39:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzagarura Abisiraheli bakomoka kuri Yakobo mbavane aho bajyanywe ho iminyago, nzabagirira impuhwe bose kandi mbategeke kubahiriza izina ryanjye riziranenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu rero, Nyagasani Uhoraho avuze atya: Noneho ngiye kugarura imbohe za Yakobo, ngirire impuhwe umuryango wose wa Israheli, mbereke ko bagomba kubaha izina ryanjye ritagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Noneho ngiye kugarura Abayakobo bajyanwe ari imbohe, mbabarire ab'inzu ya Isirayeli bose, kandi ndinde icyubahiro cy'izina ryanjye.