Ezekiel 39:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzateza inkongi y'umuriro igihugu cya Magogi, ndetse no mu bafite umutekano batuye mu birwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzohereza inkongi y’umuriro muri Magogi no ku batuye mu birwa bari mu ituze, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze nzohereza umuriro kuri Magogi no ku bantu baturaga mu birwa bīrāye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.