Ezekiel 4:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ndavuga nti: “Nyagasani Uhoraho, nta na rimwe nigeze nihumanya kuva mu buto bwanjye kugeza n'ubu, nta na rimwe nigeze ndya itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n'inyamaswa, nta nyama ihumanye yigeze ingera mu kanwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ndavuga nti «Nyabuneka, Nyagasani Uhoraho, nta bwo nigeze nandavura na rimwe. Kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu, nta bwo ndigera ndya inyamaswa yanizwe cyangwa yatanyaguwe n’izindi, ndetse n’inyama zahumanye ntizigeze zingera ku munwa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ndavuga nti “Yee baba we, Mwami Uwiteka! Dore ntabwo ubugingo bwanjye bwigeze guhumana, kuko uhereye mu buto bwanjye ukageza n'ubu ari ntabwo nigeze kurya intumbyi cyangwa icyatanyaguwe n'inyamaswa, kandi ntabwo inyama zanduye zigeze mu kanwa kanjye.”