Ezekiel 4:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nurangiza iyo minsi uzahindukire uryamire urubavu rw'iburyo, umare iminsi mirongo ine wikoreye ibyaha by'Abayuda. Ngutegetse kubikora umunsi umwe mu mwaka, ukazamara igihe kingana n'imyaka Abayuda bamaze bacumura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo gihe nukirangiza, uzahindukire uryamishe urubavu rw’iburyo wikorere ibyaha by’inzu ya Yuda, iminsi mirongo ine yose. Ku mwaka umwe naguteganyirije igihe kingana n’umunsi umwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze kandi nurangiza iyo, uzaryamire uruhande rwawe rw'iburyo wishyireho igicumuro cy'inzu ya Yuda, uhamare iminsi mirongo ine, umunsi wose nawukunganyirije n'umwaka umwe.