Ezekiel 40:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahateganye n'irembo ryo mu majyaruguru hari irembo ryerekeye mu rugo rw'imbere, nk'uko byari bimeze ku irembo ry'iburasirazuba. Wa muntu apima intera yari hagati y'ayo marembo yombi, asanga ari metero mirongo itanu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku gikari cy’imbere na ho hari n’irindi rembo riteganye n’iryo mu majyaruguru, nk’uko bimeze ku ry’iburasirazuba. Apima umwanya uri hagati y’irembo n’irindi, hagira imikono ijana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Irembo ry'aherekeye ikasikazi n'iry'aherekeye iburasirazuba yari yerekeranye n'amarembo y'urugo rw'imbere, maze agera ahereye ku irembo rimwe kugeza ku rindi haba mikono ijana.