Ezekiel 40:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo muntu arambwira ati: “Yewe muntu, itegereze urebe kandi wumve. Wite ku byo ngiye kukwereka byose kuko icyo ari cyo cyatumye uzanwa hano. Uzabwire Abisiraheli ibyo uri bubone byose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo muntu arambwira ati «Mwana w’umuntu, itegereze neza, utege amatwi kandi wite ku byo ngiye kukwereka byose, kuko ari cyo wazaniwe hano. Byongeye kandi, umenyeshe umuryango wa Israheli ibyo uri bubone byose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze uwo muntu arambwira ati “Mwana w'umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugira ngo mbikwereke. Ibyo ubona byose ubibwire ab'inzu ya Isirayeli.”