Ezekiel 40:42 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho kandi hari ameza ane abājwe mu mabuye, yagenewe gutambirwaho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Buri meza yari afite santimetero mirongo irindwi n'eshanu z'uburebure, na mirongo irindwi n'eshanu z'ubugari, na mirongo itanu z'ubuhagarike. Kuri ayo meza ni ho hashyirwaga ibikoresho byo kubagisha amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Usibye n’ibyo, hari n’andi meza ane akozwe mu mabuye y’amabazanyo, yakoreshwaga igihe cyo gutegura ibitambo bitwikwa; akagira uburebure bw’umukono umwe n’igice, ubugari bw’umukono umwe n’igice, n’ubujyejuru bw’umukono umwe. Ayo rero ni yo bashyiragaho ibikoresho byabaga bikenewe mu kwica ibitambo bitwikwa, kimwe n’ibindi bitambo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi hari n'ameza ane yaremwe mu mabuye yasatuwe ku bw'ibitambo byoswa, uburebure bwayo ari mukono umwe n'igice, n'ubugari bwayo ari mukono umwe n'igice, n'uburebure bwayo bw'impagarike ari mukono umwe. Ni yo baterekagaho ibikoreshwa byo kubagisha ibitambo byoswa, n'ibindi bitambo.