Ezekiel 41:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo byumba byari bifite imiryango ibiri yerekeye kuri wa mwanya utubatsemo, umuryango umwe werekeye mu majyaruguru, undi mu majyepfo. Umwanya utubatsemo wari ufite metero ebyiri n'igice z'ubugari mu mpande zose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imiryango yajyaga muri utwo twumba yerekeraga ahari hasigaye umwanya, umuryango umwe werekeraga mu majyaruguru, undi ukerekera mu majyepfo, maze ubugari bwayo bukaba imikono itanu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imiryango y'utwo twumba yari yerekeye ahasigaye, umuryango umwe wari werekeye ikasikazi undi muryango werekeye ikusi, kandi umwanya utubatswemo wose ubugari bwawo bwari mikono itanu.