Ezekiel 41:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo byumba byari byometse ku Ngoro byagendaga birutana uko bikurikirana, kuva mu igorofa yo hasi ujya mu yo hejuru, kuko urukuta rw'Ingoro rwazamukaga rugabanuka. Bityo icyumba cyo hejuru kikaruta icyo munsi yacyo. Kuva mu igorofa yo hasi ujya mu yo hejuru hari ingazi zo kuzamukiraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubugari bw’utwo twumba bwagendaga bwiyongera kuva hasi ugana ejuru, kuko ubugari bw’urukuta rw’Ingoro bwazamukaga bugabanuka. Hari kandi n’aho umuntu anyura, ashatse kuva mu nzu yo hasi ajya mu yo hagati, cyangwa se mu yo hejuru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Utwo twumba twari dukikije ku rusengero uko twari tugerekeranye ni ko twarutanaga, kandi inzira ikikije ku rusengero yakomezaga kuzamuka iyigose. Ahahera hejuru h'urusengero harushaho kuba hagari, kandi uwajyaga mu kumba ko hejuru avuye mu ko hasi yanyuraga ku ko hagati.