Ezekiel 42:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko wa muntu anjyana mu rugo rw'inyuma rw'Ingoro, anjyana no mu byumba byo mu majyaruguru biteganye n'umwanya utubatswemo, byari biteganye kandi n'inzu yari inyuma y'Ingoro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wa muntu aransohokana, anjyana mu gikari cy’imbere aherekera mu majyaruguru, mu byumba byubatswe aho ikibuga giherera, hirya gato, ugana mu majyaruguru ya ya nzu iri inyuma y’Ingoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze amvanayo anjyana mu rugo rw'inyuma aherekeye ikasikazi, angeza mu kumba kari imbere y'umwanya uciye hagati, kerekeye ku nzu iri aherekeye ikasikazi.