Ezekiel 42:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko wa muntu arambwira ati: “Ibyo byumba byo mu majyaruguru n'ibyo mu majyepfo byerekeye mu rugo rw'Ingoro, ni ibyumba byeguriwe Uhoraho. Aho ni ho abatambyi begera Uhoraho bazajya barira ibitambo byeguriwe Uhoraho. Ni ho bazajya babika ibintu byeguriwe Uhoraho ari byo amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'ibyo kwiyunga n'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko wa muntu arambwira ati «Ibyo byumba biri imbere y’ikibuga, mu majyaruguru no mu majyepfo, ni ibyumba by’Ingoro. Ni ho abaherezabitambo begera Uhoraho bazajya barira ibiribwa bitagatifu rwose, bakahashyingura ibintu bitagatifu rwose n’andi maturo, ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibyo kwigorora, kuko ari ahantu hatagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze arambwira ati “Utwumba tw'aherekeye ikasikazi n'utw'aherekeye ikusi, turi imbere y'umwanya uciye hagati ni two twumba twera, aho abatambyi begera Uwiteka bazarira ibintu byera. Ni ho bazatereka ibintu byera cyane n'ituro ry'ifu, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukuraho urubanza, kuko ari ahantu hera.