Ezekiel 42:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi abatambyi binjiye mu Ngoro ntibashobora kujya mu rugo rwo hanze, batabanje kwiyambura imyambaro y'ubutambyi kuko yeguriwe Uhoraho. Bagomba kwambara indi myambaro mbere y'uko basanga ikoraniro.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe abaherezabitambo bazaba bahinjiye, ntibazasohoka ahantu hatagatifu ngo bajye mu gikari cyo hanze, batabanje kuhasiga imyambaro y’ubuherezabitambo kuko ari imyambaro mitagatifu. Bazabanza bambare indi myambaro, kugira ngo babone kujya hanze, ahagenewe rubanda.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abatambyi nbinjira, ntibazasohoka ngo bave ahera bajye mu rugo rw'inyuma bambaye imyambaro yabo bambara bakorera Imana, ahubwo bazaba ari ho bayibika kuko ari iyera, maze bambare indi myambaro babone kwegera ibya rubanda.”