Ezekiel 43:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nibaramuka bakozwe n'isoni z'ibibi bakoze, ubasobanurire icyo gishushanyombonera cy'Ingoro n'imiterere yayo: aho binjirira n'aho basohokera, n'imyubakire yayo yose n'amategeko ayigenga. Ubandikire ibyo byose kugira ngo bite ku biyerekeye kandi babikurikize.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibaramuka batewe isoni n’iyo myifatire yabo, ubasobanurire uko Ingoro iteye n’igishushanyo cyayo, aho basohokera n’aho binjirira, imiterere n’imyubakire yayo yose, imikoreshereze yayo n’amategeko yose ayigenga. Ibyo byose uzabyandike bose babireba, kugira ngo bajye bazirikana imiterere y’iyi Ngoro n’amategeko yose ayigenga, maze babone ubuyakurikiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nibakozwe isoni n'ibyo bakoze byose, ubamenyeshe uko urusengero rusa n'uko ruringanijwe, n'ahasohokerwa harwo n'ahinjirirwa harwo, n'imigabane yarwo yose n'ingero zarwo zose, n'amateka yarwo yose n'amategeko yarwo yose, ubyandike imbere yabo kugira ngo bajye bibuka uko rusa kose n'amateka yarwo yose ngo babone kubikurikiza.