Ezekiel 43:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izi ni zo ngero z'urutambiro hakoreshejwe igipimisho nk'icyapimye Ingoro: urwo rutambiro rwari ruzengurutswe impande zose n'umuyoboro wa santimetero mirongo itanu z'ubujyakuzimu, na santimetero mirongo itanu z'ubugari, umuguno wawo wari santimetero makumyabiri n'eshanu. Ubu ni bwo buhagarike bw'urutambiro:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore kandi n’ingero z’urutambiro zapimishijwe imikono, buri mukono wongeweho ahangana n’ubugari bw’ikiganza. Mu nsi y’igisasiro, hari urufatiro rufite umukono umwe w’ubuhagarike.... Hagati y’umuferege ukikije urutambiro no hasi ku gisasiro hangana n’uburebure bw’ikiganza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi izi ni zo ngero z'igicaniro zigereshejwe mikono (umukono wose urengejweho intambwe y'intoki), indiba yacyo ibe mukono umwe n'ubugari bwacyo mukono umwe, umuguno wacyo ube intambwe y'intoki impande zose. Uko ni ko indiba y'igicaniro izaba imeze.