Ezekiel 43:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
indiba yarwo yari metero imwe y'ubuhagarike, igice cyo hagati cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose, na metero ebyiri z'ubuhagarike. Igice cyo hejuru na cyo cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose na metero ebyiri z'ubuhagarike.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igisasiro ubwacyo kigabanyijemo ibice bibiri: icyo hasi gifite imikono ibiri y’ubuhagarike..... icyo hejuru gifite imikono ine y’ubuhagarike.....
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uhereye hasi ku butaka ukageza ku isūbi ya mbere habe mikono ibiri, n'ubugari by'iyo sūbi bube mukono umwe. Kandi uhereye kuri iyo sūbi nto ukageza ku isūbi nini habe mikono ine, ubugari bw'iyo sūbi bube mukono umwe.