Ezekiel 43:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, aya ni yo mategeko azagenga urutambiro ubwo ruzaba rumaze kubakwa, kugira ngo rutambirweho ibitambo bikongorwa n'umuriro kandi ruminjagirweho amaraso.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Noneho wa muntu arambwira ati «Mwana w’umuntu, Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Ngaya amabwiriza yerekeye urutambiro, akazakurikizwa umunsi barwubatse kugira ngo babashe kuruturiraho ibitambo bitwikwa no kurusesaho amaraso.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Aya ni yo mategeko yatanzwe ku bw'igicaniro azakurikizwa umunsi bazacyubaka, kugira ngo bagitambirireho ibitambo byoswa, no kugitonyangirizaho amaraso.