Ezekiel 43:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, aha ni ahagenewe intebe yanjye y'ubwami, kandi ni ho nkandagiza ibirenge. Ni ho nzaba ibihe byose nganje mu Bisiraheli, kandi bo n'abami babo ntibazongera guhumanya izina ryanjye riziranenge, baryandurisha uburaya bwabo cyangwa guhamba imirambo y'abami babo aha hantu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho arambwira, ati «Mwana w’umuntu, aha ni ho hagenewe intebe yanjye y’ubwami, ni na ko kabaho nzajya nkandagizaho ibirenge byanjye. Nzatura mu Bayisraheli rwagati iteka ryose; kandi umuryango wa Israheli, bo ubwabo n’abami babo, ntibazongera kwandavuza ukundi izina ryanjye ritagatifu, nk’uko babigenje mbere. Mu by’ukuri ntibahwemye kuryandavurisha uburaya bwabo n’imva z’abami babo;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arambwira ati “Mwana w'umuntu, aha hantu ni ah'intebe y'ubwami yanjye, ni n'ahantu h'ubworo bw'ibirenge byanjye, ni ho nzaba iteka ryose mbe hagati y'Abisirayeli. Kandi ab'inzu ya Isirayeli ntibazongera kwanduza izina ryanjye ukundi, ari bo cyangwa abami babo, ngo baryandurishe ubusambanyi bwabo cyangwa intumbi z'abami babo bari mu ngoro zabo,