Ezekiel 43:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bahangaye kubangikanya ingoro zabo n'Ingoro yanjye. Baransatiriye cyane ku buryo dutandukanyijwe n'urukuta gusa, ndetse bahumanyije izina ryanjye riziranenge kubera ibizira bakoze, bituma ndakara ndabarimbura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ntibatinye kubangikanya irembo ryabo n’iryanjye, baransatiriye, dusigara dutandukanyijwe n’urukuta gusa. Bandavuje izina ryanjye ritagatifu kubera amahano bakoraga, ari na cyo cyatumye mbarakarira, nkabarimbura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko bashyize inkomanizo zabo hamwe n'inkomanizo zanjye, n'inkingi zabo hamwe n'inkingi zanjye hagati yanjye na bo hakaba urusika gusa, bakandurisha izina ryanjye ryera ibizira byabo, ibyo bakoraga, ni cyo cyatumye mbarimbura ndakaye.