Ezekiel 44:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko wa muntu angarura ku irembo ryo hanze ryari iburasirazuba bw'Ingoro, kandi ryari rikinze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko wa muntu aranzana no ku irembo ryo hanze ry’Ingoro, rya rindi ryari riteganye n’iburasirazuba, ubwo kandi rikaba rikinze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze angarura mu nzira y'irembo ry'ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe.