Ezekiel 44:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Abatambyi b'Abalevi bakomoka kuri Sadoki bakomeje gukora neza mu Ngoro yanjye, igihe Abisiraheli banyimūraga. Abo ni bo bazankorera, bantambire ibitambo by'ibinure n'amaraso.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho abaherezabitambo b’Abalevi, ari bo bene Sadoki, batahemutse ku murimo wabo mu Ngoro yanjye igihe Abayisraheli bari barayobye, ni bo bazanyegera bankorere — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bahagarare imbere yanjye banture ibinure n’amaraso.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Abatambyi b'abalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n'amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.