Ezekiel 44:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nibasohoka bakajya mu rugo rw'inyuma aho abantu bakoraniye, bajye biyambura imyambaro bakoranaga imirimo yo mu Ngoro bayisige mu byumba byeguriwe Imana, maze bambare indi myambaro kugira ngo abantu badakora kuri iyo myambaro yeguriwe Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibasohoka bagana mu gikari cyo hanze basanze imbaga, baziyambure imyambaro bari bambaye bari ku murimo wabo bayibike ahabigenewe mu byumba bitagatifu, maze bambare indi kugira ngo imbaga itava aho ikora kuri iyo myambaro mitagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nibasohoka bagiye mu rugo rw'inyuma ari rwo rwa rubanda, bajye biyambura imyambaro yabo, iyo bambara bakorera Imana, bayibike mu byumba byera maze bambare indi myambaro kugira ngo bateza rubanda bambaye iyo myambaro yabo.