Ezekiel 44:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umutambyi ntakihumanye akora ku ntumbi y'umuntu, keretse iyo ntumbi ari iya se cyangwa nyina, iy'umuhungu we cyangwa umukobwa we, iy'umuvandimwe we cyangwa mushiki we utarashyingirwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazirinde kwegera intumbi y’umuntu ngo batava aho bihumanya; ariko nihagira upfusha se cyangwa nyina, cyangwa se agapfusha umwana we, murumuna we, mushiki we, ariko atarashaka, ashobora kwihumanya akegera intumbi ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Ntibakegere intumbi y'umuntu kugira ngo badahumana, keretse se w'uwo mutambyi cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa uwo bava inda imwe cyangwa mushiki we udafite umugabo, abo ni bo bakwihumanisha.