Ezekiel 44:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, itonde wumve neza ibyo nkubwira byose byerekeye amateka n'amategeko agenga iyi Ngoro. Witondere cyane cyane ibyerekeye kwinjira mu Ngoro no kuyisohokamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, itonde witegereze neza kandi utege amatwi ibyo ngiye kugusobanurira byerekeye amabwiriza ajyana n’Ingoro kimwe n’amategeko yose ayigenga. Uritondere kumenya abafite uburenganzira bwo kwinjira mu Ngoro, kimwe n’ababujijwe kuyinjiramo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w'umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y'urusengero rw'Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h'urwo rusengero n'ahasohokerwa hose h'ubuturo bwera.