Ezekiel 45:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igihe muzaba mugabana igihugu, umugabane umwe muzawunyegurire. Uwo mugabane uzabe ufite uburebure bw'ibirometero cumi na bibiri n'igice, n'ubugari bw'ibirometero icumi. Ako karere kose kazaba kanyeguriwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimukora ubufindo kugira ngo mugabane igihugu, muzasige umugabane w’Uhoraho, ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku bihumbi makumyabiri by’ubugari. Uwo mugabane wose uko wakabaye uzaba weguriwe Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Maze kandi igihe muzagabanisha igihugu ubufindo mo gakondo, muzature Uwiteka ho ituro ryererejwe umugabane wera w'igihugu, uburebure bwawo buzabe ubw'imbingo ibihumbi makumyabiri n'eshanu, n'ubugari bwawo ibihumbi cumi: uzabe uwera mu ngabano zawo zose.