Ezekiel 45:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu ntama mujye mutanga imwe kuri magana abiri zo mu rwuri rwa Isiraheli. Mujye mutanga amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibitambo by'umusangiro kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzafata intama imwe mu mukumbi w’intama magana abiri zo mu rwuri rwa Israheli, yaba iy’ituro, iy’igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, kugira ngo muronke imbabazi z’ibyaha. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
n'umwana w'intama umwe wo mu mukumbi w'intama magana abiri, zo mu rwuri rw'imisubirane za Isirayeli, bibe ituro ry'ifu n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro kugira ngo bahongererwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.