Ezekiel 45:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami ni we uzatanga ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ifu n'amaturo asukwa mu minsi mikuru, no mu mboneko z'amezi no ku isabato, no ku yindi minsi mikuru yose y'Abisiraheli. Umwami ajye atanga ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, kugira ngo ahongerere ibyaha by'Abisiraheli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami na we azishingira ibitambo bitwikwa, andi maturo kimwe n’amaturo aseswa igihe cy’ibirori by’iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro yose y’umuryango wa Israheli. Ni we uzatanga ibikenewe mu gitambo cyo guhongerera ibyaha no mu yandi maturo, mu gitambo gitwikwa no mu bitambo by’ubuhoro, kugira ngo umuryango wa Israheli uronke imbabazi z’ibyaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko umwami we azatanga ibitambo byoswa, n'amaturo y'ifu, n'amaturo y'ibyokunywa mu bihe by'ibirori no mu mboneko z'ukwezi, no ku masabato, no mu minsi mikuru yose inzu ya Isirayeli yategetswe. Azatanga igitambo gitambirwa ibyaha, n'ituro ry'ifu, n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro, kugira ngo ahongerere inzu ya Isirayeli.